GakondoIbisigobibagejejweho na
|
|||
Mu banyabwenge b'ubushakashatsi bwerekeye iby'Umuco Karande w'Irwanda, Padri Kagame ni we wihase cyane kwiga Ibisigo, aragumya arabikoranya, arabishishooza, abihindura mu gifaransa, akajya abisohora mu bitabo n'ibinyamateka byo hirya no hino. Ibyinshi mu Bisigo Padri Kagame yakoranije, yasize koko abisohoye mu bitabo, ariko kenshi yakundaga kubishyira mu gifaransa. Aho umuntu asanga ibisigo byinshi ni muri ibi bitabo bya Kagame:
Hari n'izindi nyandiko ngufi, uzagira amatsiko azarebe muri cya gitabo-kigega cya Marcel d'Hertefelt & Danielle de Lame :
Ariko hari n'undi muhanga w'Urwanda, nawe wize cyane ibyerekeye Ibisigo, akanabyandikaho ibitabo byinshi: Cypriani Rugamba. Mu bitabo Rugamba yanditse, harimo ibi :
Intebe y'Abasizi Ibisigo rero burya ngo ni bikuru cyane mu Rwanda, ariko uwo Mugabekazi ni we watumye bikomera cyane. Bavuga ko we na Ruganzu ubwabo baremye ibisigo byinshi. Uwo Mugabekazi rero yaje gukoranya ibisigo byari biriho, arabiringaniza neza, atuma banarema n'ibindi byinshi, maze ashinga n'Intebe y'Abasizi, ngo bajye babona uko bigisha abato, abasizi babone kugwira. Iyo Ntebe yari ishinzwe no kuzigama uwo mutungo w'Urwanda. Guhera kuri iyo ngoma, Abami n'Abagabekazi bakurikiyeho bakomeje uwo murimo wo kwigisha no kuzigama no gutubura Ibisigo. Uko Kagame yandukuuye Ibisigo Abasizi Padri Kagame yashoboye kugeraho, yabakuyeho Ibisigo 176. Ariko bimwe ntibyuzuye, kubera ko abari babizi neza bapfuye batarabyigisha abandi, cyangwa se Kagame atamenye aho abashakira. Ubundi, nk'uko Kagame yatubwiye, abasizi barakuranwaga i Bwami, kugira ngo Amatorero y'Umwami n'ay'Umugabekazi abone uyigisha, kandi mu bitaramo by'i Bwami hahore hari umuhanga w'Ibisigo. Ariko muri iyo myaka ibintu byari byarahindutse, ikizungu cyarageze i Bwami... Turagerageza rero gushaka Ibisigo bimwe-bimwe twashyira kuri iyi site, kugira ngo abatabizi bamenye ibyo ari byo. Naho kubyiiga birambuye ntibirashoboka, kuko ibyo Kagame na bagenzi be basohoye mu kinyarwanda ni bike, biibanze cyane kubishyira mu gufaransa, basa n'abandikira abanyamahanga, aho kwandikira Abanyarwanda. Ariko twumva ko ibintu bya Kagame hari ababisigayemo, ubwo ahari vuba aha bazatugezeho Ibisigo byose uko yabibwiwe. Ibyo Cypriani Rugamba yaaba yarakoranije byo ntituramenya neza aho biri, ariko nabyo byazaboneka. |
|||