GakondoAmasekuruza y'Abami b'Urwandaubagejejweho na
|
|||
|
Uyu mwami twimitse ni MUTARA. Izina rye akiri Umututsi ni Rudahigwa. Nyina ni Nyiramavugo. Izina rye akiri Umututsi ni Kankazi, ka Mbanzabigwi ya Rwakagara rwa Gaga rya Mutezintare wa Sesonga ya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Burigande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi: akaba umukobwa w'Abega. Nyina ni Nyiranteko, ya Nzagura ya Mbonyingabo : akaba umukobwa w'Abashambo. Aho ga nyine, Abega bakabyirana Abami n'Abanyiginya. Mutara ni uwa YUHI. Izina rye akiri Umututsi ni Musinga. Nyina ni Nyirayuhi. Izina rye akiri Umututsi ni Kanjogera, ka Rwakagara rwa Gaga rya Mutezintare wa Sesonga ya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Burigande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi: akaba umukobwa w'Abega. Nyina ni Nyiramashyongoshyo, ya Mukotanyi wa Kimana cya Kabajyonjya ka Rwaka rwa Yuhi Mazimpaka Umwami wa Rubanda: akaba umukobwa w'Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyirana Abami n'Abanyiginya. Yuhi ni uwa KIGERI. Izina rye akiri Umututsi akaba Rwabugiri. Nyina ni Nyirakigeri. Izina rye akiri Umututsi akaba Murorunkwere, wa Mitari ya Cumu rya Giharangu cya Mutima wa Matana ya Babisha ba Samutaga wa Byunga bya Bigirimana bya Sagashya ka Sakera ka Sakayumbu ka Mwezantandi wa Ntandayera ya Mukono wa Mututsi: akaba umukobwa w'Abakono. Nyina ni Nyirangeyo, ya Rukundo rwa Maronko: akaba umukobwa w'Abashambo. Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Kigeri ni uwa MUTARA. Izina rye akiri Umututsi ni Rwogera . Nyina ni Nyiramavugo. Izina rye akiri Umututsi ni Nyiramongi, ya Gaga rya Mutezintare wa Sesonga ya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Burigande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi: akaba umukobwa w'Abega. Nyina ni Nyiragahwehwe, ka Minyaruko ya Kabeba ka Byami bya Shumbusho ya Ruherekeza rwa Zuba rya Gitore cya Kigeri Mukobanya Umwami wa Rubanda: akaba umukobwa w'Abanyiginya Aho ga nyine, Abakono bakabyirana Abami n'Abanyiginya. Mutara ni uwa YUHI. Izina rye akiri Umututsi ni Gahindiro. Nyina ni Nyirayuhi. Izina rye akiri Umututsi ni Nyiratunga, rya Rutabana rwa Nyakirori ya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Burigande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi: akaba Umukobwa w'Abega. Nyina ni Nyiramwami, wa Shumbusho rya Muhoza wa Ruregeya: akaba umukobwa w'Abagesera. Aho ga nyine, Abega bakabyirana Abami n'Abanyiginya. Yuhi ni uwa MIBAMBWE. Izina rye akiri Umututsi ni Sentabyo. Nyina ni Nyiramibambwe. Izina rye akiri Umututsi ni Nyiratamba, rya Sesonga ya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Burigande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi: akaba Umukobwa w'Abega. Nyina ni Nyiramacyuriro, ya Rusimbi rwa Magenda ya Gasimbuzi ka Senyamisange ya Muyogoma wa Juru rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda: akaba umukobwa w'Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Mibamwe ni uwa KIGERI. Izina rye akiri Umututsi ni Ndabarasa. Nyina ni Nyirakigeri. Izina rye akiri Umututsi ni Rwesero, rwa Muhoza wa Ruregeya : akaba umukobwa w'Abagesera. Nyina ni Mboyire y Rujuhe rwa Censha rya Nyirabahaya : akaba umukobwa w'Abahondogo. Aho ga nyine, Abagesera bakabyirana Abami n'Abanyiginya. Kigeri ni uwa CYIRIMA. Izina rya akiri Umututsi ni Rujugira. Nyina ni Nyiracyirima. Izina rye akiri Umututsi ni Kirongoro, cya Kagoro ka Nyamugenda : akaba umukobwa w'Abega. Nyina akaba Nyanka, ya Migambi ya Rukundo rwa Ntaraganda ya Nkomokomo : akaba umukobwa w'Ababanda. Aho ga nyine Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Cyirima ni uwa YUHI. Izina rye akiri Umututsi ni Mazimpaka. Nyina ni Nyirayuhi Izina rye akiri Umututsi ni Nyamarembo, ya Majinya ya Byunga bya Bigirimana bya Sagashya ka Sakera ka Sakayumbu ka Mwezantandi wa Ntandayera ya Mukono wa Mututsi: akaba umukobwa w'Abakono. Nyina ni Nyamyishywa, ya Musanzu wa Cyankumba cya Juru rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda : akaba umukobwa w'Abanyiginya. Aho ga nyine, Abakono bakabyirana Abami n'Abanyiginya. Yuhi ni uwa MIBAMBWE. Izina rye akiri Umututsi Akaba ni Gisanura. Nyina ni Nyiramibambwe Izina rye akiri Umututsi Akaba Nyabuhoro, bwa Rwiru rwa Rubona rwa Mukubu wa Mushyoma wa Bitungwa bya Nkosa ya Rubaga rwa Mutashya wa Gihumbi : akaba umukobwa w'Abaha. Nyina ni Nyiramugondo wa Muyogoma wa Juru rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda: akaba umukobwa w'Abanyiginya. Aho ga nyine, Abaha bakabyirana Abami n'Abanyiginya. Mibambwe ni uwa KIGERI. Izina rya akiri Umututsi Akaba Nyamuheshera. Nyina ni Nyirakigeri. Izina rye akiri Umututsi Akaba Ncendeli, Ya Gisiga Cya Semugondo : Akaba umukobwa w'Abega. Nyina akaba Ncekeli, ya Ruhomwa rwa Kinanira cya Juru rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda: akaba umukobwa w'Abanyiginya. Aho ga nyine Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Kigeri ni uwa MUTARA. Izina rye akiri Umututsi akaba Semugeshi. Nyina ni Nyiramavugo Izina rye ari Umututsi akaba Nyirakabogo, ka Gashwira ka Burigande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi: akaba umukobwa w'Abega. Nyina akaba Mfitiki, cya Ruherekeza rwa Zuba rya Gitore cya Kigeri Mukobanya Umwami wa Rubanda: akaba umukobwa w'Abanyiginya Aho ga nyine Abakono bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Mutara ni uwa RUGANZU. Izina rye akiri Umututsi akaba Ndori. Nyina ni Nyiruganzu. Izina rye akiri Umututsi akaba Nyabacuzi, ba Kibogora : akaba umukobwa w'Abakono. Nyina akaba Nyirarugwe rwa Nkuba ya Bwimba bwa Gitore cya Kigeri Mukobanya Umwami wa Rubanda: akaba umukobwa w'Abanyiginya. Aho ga nyine Abakono bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Ruganzu ni uwa NDAHIRO. Izina rye akiri Umututsi ni Cyamatare. Nyina ni Nyirandahiro. Izina rye akiri Umututsi akaba Nyirangabo, ya Nyantabana ya Kamima: akaba Umukobwa w'Abega. Nyina akaba Buhorwinka bwa Kigobe cya Cyahi cya Mukubu wa Cyenge cya Nyacyesa cya Mukobwa wa Ndoba Umwami wa Rubanda: akaba umukobwa w'Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Ndahiro ni uwa YUHI. Izina rye akiri Umututsi akaba Gahima. Nyina ni Nyirayuhi. Izina rye akiri Umututsi akaba Matama, ya Bigega bya Mutashya wa Gihumbi: akaba umukobwa w'Abaha. Nyina ni Nyabyanzu bya Nkuba ya Nyabakonjo: akaba umukobwa w'Abongera. Aho ga nyine, Abaha bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Yuhi ni uwa MIBAMBWE. Izina rye akiri Umututsi ni Mutabazi. Nyina ni Nyimibambwe. Izina rye akiri Umututsi akaba Nyabadaha, ba Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi: akaba Umukobwa w'Abega. Nyina ni Mageni ya Gikari cya Nsoro: akaba umukobwa w'Abahondogo. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Mibambwe ni uwa KIGERI. Izina rye akiri Umututsi akaba Mukobanya. Nyina ni Nyirakigeri. Izina rye akiri Umututsi akaba Nyankuge, ya Sagashya ka Sakera ka Sakayumbu ka Mwezantandi wa Ntandayera ya Mukono wa Mututsi: akaba umukobwa w'Abakono. Nyina ni Nyiravuna rya Rweru rwa Nsoro: akaba umukobwa w'Abahondogo. Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Kigeri ni uwa CYIRIMA. Izina rye akiri Umututsi Akaba Rugwe. Nyina ni Nyiracyirima. Izina rye akiri Umututsi akaba Nyakiyaga, cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi: akaba umukobwa w'Abega. Nyina ni Nyabasanza, ba Njwiri ya Mupfumpfu wa Ndoba Umwami wa Rubanda: akaba umukobwa w'Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Cyirima ni uwa RUGANZU. Izina rye akiri Umututsi ni Bwimba. Nyina ni Nyiraruganzu. Izina rye akiri Umututsi akaba Nyakanga, ka Tema lye Lima lye Bare lye Gongo rya Muzora wa Gahuriro ka Jeni rya Rurenge: akaba Umukobwa w'Abasinga. Nyina akaba Nyabitoborwa bya Muzora wa Mushambo wa Kanyandorwa ka Gihanga: akaba umukobwa w'Abashambo. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Ruganzu ni uwa NSORO. Izina rye akiri Umututsi Akaba Samukondo. Nyina ni Kiziga cya Ruhinda rwa Mbogo ya Gishwere: akaba umukobwa w'Abega. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Nsoro ni uwa SAMEMBE. Nyina akaba Magondo ya Mutashya: akaba umukobwa w'Abaha. Aho ga nyine, Abaha bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Samembe ni uwa NDOBA. Nyina ni Monde, ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba umukobwa w'Abega. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Ndoba ni uwa NDAHIRO. Izina rye akiri Umututsi ni Ruyange Nyina ni akaba Nyirandahiro. Izina rye akiri Umututsi ni Cyizigira. Akaba umukobwa w'Abasinga. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Ndahiro ni uwa RUBANDA. Nyina akaba Nkundwa ya Mbazi ya Nyundo. Akaba umukobwa w'Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Rubanda ni uwa RUKUGE. Nyina ni Nyirankindi ya Kiragira, Akaba umukombwa w'Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Rukuge ni uwa NYARUME. Nyina ni Nyirashyoza rya Muzora. Akaba umukobwa w'Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Nyarume ni uwa RUMEZA. Nyina ni Kirezi cya Rugwana. Akaba umukobwa w'Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Rumeza ni uwa YUHI. Izina rye akiri Umututsi Akaba Musindi. Nyina ni Nyirayuhi. Izina rye akiri Umututsi akaba Nyamata ya Rwiru : akaba umukobwa w'Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Yuhi ni uwa KANYARWANDA. Izina rye akiri Umututsi Akaba Gahima. Nyina ni Nyirakanyarwanda. Izina Akaba Nyamususa, akaba Nyamususa, wa Jeni rya Rurenge : akaba umukobwa w'Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Kanyarwanda ni uwa GIHANGA. Izna rye akiri Umututsi akaba Ngomijana. Nyina n Nyirarukangaga ra Nyamigezi ya Kabeja : akaba umukobwa w'Abazigaba. Aho ga nyine, Abazigaba bakabyarana Abami n'Abanyiginya. Gihanga ni uwa Kazi ka Kizira cya Gisa cya Randa rya Merano ya Kobo ka Kijuru cya Kimanuka cya Muntu wa Kigwa cya Nkuba - ari we SHYEREZO. "Ngaho iyo mwama, Mukuru wa Samukondo, Mu mizi yanyu mikuru!" |
|||